Abakorerabushake Barenga 1000 Bahuriye i Kigali muri #IVD2024
Minisitiri Jean Nepo Abdallah yashimangiye ko ubwitange ari ingenzi mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Yavuze ko abakorerabushake ari umusingi w’impinduka nziza kandi ko ari ngombwa ko bakomeza kurwanya imyitwarire idahwitse ikigaragara.
Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibikorwa by’abakorerabushake mu guhangana n’ibibazo bitandukanye, banagaragaza uburyo bashobora gukomeza gufasha mu iterambere ry’igihugu. Yibanze ku gushishikariza urubyiruko n’abandi bose kugira umuco wo kwitanga no guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, "Ubwitange ni isoko y’ibisubizo," ikangurira buri wese gukomeza kuba intangarugero mu bwitange no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari.
Topics