Abayobozi n’Abakozi ba MoYA Bibutse Abari Abakozi ba MIJEUMA, Abahanzi n’Abakinnyi Bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi n'Abakozi ba MoYA, Ministry of Sports , MINUBUMWE, n'ibigo bizishamikiyeho bitabiriye umuhango wo kwibuka abari Abakozi ba MIJEUMA, abahanzi n'abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yatanze muri uwo muhango, Minisitiri Abdallah Utumatwishima yibukije ko ari inshingano za buri wese gutoza abakiri bato indangagaciro zirimo urukundo, ubumwe, ubufatanye, kugira ishyaka no gukora cyane, binyuze mu bihangano byabo no mu mikino itandukanye. Yashimangiye ko kubungabunga aya mahame ari umwe mu musanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura kandi ruzira Jenoside.

Topics