Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi akomeje muri RP Karongi_College ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

Muri RP Karongi_College hakomereje Amarushanwa y'Imbyino Gakondo n'Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba. Yitabiriwe n’Amashuri Makuru na Kaminuza 4 ari yo RP_Kitabi, RP_Karongi, Kibogora Polytechnic na UTB_Rubavu, ahagarariwe n’Amatorero 4 n’Abasizi 8.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald, yavuze ko bishimiye kwakira aya marushanwa, atanga ikaze ku bitabiriye bose, anashimangira ko biteguye kongera kuyakira ubutaha.

Amatorero yaserutse agaragaje ko ubuhanzi ari inkingi y’ubukungu burambye. Itorero Ingeri rya Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ryabimburiye andi, rikurikirwa n’Itorero Inganzo rya RP Kitabi ku mwanya wa kabiri, Itorero Inganzo y’Abeza rya RP_Karongi ku mwanya wa gatatu, n’Itorero Imanzi rya UTB_Rubavu ku mwanya wa kane.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimye urwego rw’ibihangano byatanzwe, agaragaza ko ubuhanzi bugirira akamaro ababukora n’ababureba iyo bukozwe kinyamwuga.

Mu cyiciro cy’abasizi, Ngabo Elie wa RP Kitabi College yegukanye umwanya wa mbere ahembwa 1,000,000 Frw, mu gihe Karire Odile wa RP Karongi College yegukanye umwanya wa kabiri ahembwa 500,000 Frw. Mu byiciro by’amatorero, Itorero Ingeri y’Abeza rya RP Karongi College ryegukanye umwanya wa mbere rihembwa 1,500,000 Frw, rikurikirwa n’Itorero Inganzo rya RP Kitabi College ryabaye irya kabiri rihembwa 1,000,000 Frw.

Topics