Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru

Muri RP Musanze habereye Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yitabiriwe n’amatorero 6 n’abasizi 12 baturutse mu bigo bitandukanye birimo UR Busogo, INES Ruhengeri, UTAB, RP Musanze, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) na RP Tumba.

Itorero Uruyange rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo ni ryo ryabimburiye abandi guseruka ku rubuga rikurikirwa n’Itorero Ingenzi rya RP Musanze, mu gihe Itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri ryaje ku mwanya wa gatatu. Hakurikiyeho Itorero Ikirezi rya RP Tumba ku mwanya wa kane, Itorero Indashyikirwa rya UTAB ku mwanya wa gatanu ndetse n’Itorero Inkesha rya Muhabura Integrated Polytechnic College ku mwanya wa gatandatu ari na ryo ryasoje ibikorwa by’uwo munsi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Ngabo Brave, wari witabiriye ibi birori ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi Wungirije wa Musanze District, yavuze ko aya marushanwa ajyana n’ibihembo bigamije gutinyura urubyiruko kugaragaza impano zabo no kubafasha kwiteza imbere. Yashimiye kandi amashuri makuru na kaminuza akomeje kwitabira aya marushanwa no kuzamura urwego rw’ubuhanzi mu rubyiruko.

Mu basizi, Nshimiyimana Bernard wo muri Muhabura Integrated Polytechnic College ni we wegukanye umwanya wa mbere ahabwa Miliyoni 1 Frw. Rwamuhamiriza D. Célestin wa INES Ruhengeri na Usanase Emelyne wa RP Tumba banganyije amanota ku mwanya wa kabiri, buri umwe ahabwa 500,000 Frw. Mu matorero, Itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere rihembwa 1,500,000 Frw, rikurikirwa n’Itorero Uruyange rya UR Busogo ryegukanye umwanya wa kabiri rihembwa 1,000,000 Frw. Aya marushanwa ari mu bikorwa bigamije guteza imbere umwimerere n’ubuhanzi bw’u Rwanda binyuze mu rubyiruko.

Topics