Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza Yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye
Amashuri Makuru na Kaminuza ane yo mu Ntara y’Amajyepfo yitabiriye amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi ategurwa na MoYA, agamije guteza imbere umuco, ubuhanzi n’impano by’urubyiruko.
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu Ntara y’Amajyepfo hakomereje amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku rwego rw’Intara, aho Kaminuza n’amashuri makuru ane ari yo yitabiriye aya marushanwa.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Mulefu Alphonse, niwe wakiriye abitabiriye aya marushanwa, ashimira MoYA yayateguye avuga ko yubakiye ku muco, kurushanwa no kunezerwa, anongeraho ati: “Ndangira ngo rero abarushanwa mwese, mbifurize gutsinda.”
Amarushanwa yatangiye amatorero n’abasizi batandukanye barimo Imparirwakurusha rya Kaminuza ya Gitwe, Inganji z’Umuco rya ICK Kabgayi, Inkubito z’Icyeza rya Huye College n’Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye berekana ubuhanga n’ubwiza bwubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye,” mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza basusurutse.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima yashishikarije abanyeshuri kwiga ariko bakanidagadura, abasaba kugira aho babarizwa haba mu matorero cyangwa ahandi, bigatuma bitegura kujya hanze bakazagira akamaro muri sosiyete, anabashishikariza kumenya neza indimi cyane cyane Ikinyarwanda n’Icyongereza, agaragaza ko “rubyiruko umuntu uvuga neza yakirwa neza ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yashimye Amashuri Makuru na Kaminuza byitabiriye aya marushanwa n’ibyiza berekanye, agaragaza ko byongeye gutuma dukunda umuco wacu n’ubukungu burimo.
Umuyobozi Mukuru wa MoYA, Madamu Tetero Solange, yaganirije urubyiruko rwitabiriye aya marushanwa ku gahunda MoYA ifite mu guteza imbere urubyiruko zirimo Aguka Ideation, YouthConnekt Awards, Ingazi n’izindi, abasaba guharanira gukurikira inzozi zabo no kwiyubakamo ubushobozi.
Aya marushanwa yasojwe hatanzwe ibihembo aho umusizi Iradukunda Oscar w’Itorero Indangamuco rya UR Huye yahize abandi basizi mu Ntara y’Amajyepfo yegukana umwanya wa mbere n’ibihembo bya Miliyoni 1 FRW, naho Itorero Indangamuco rya UR Huye ryegukana umwanya wa mbere mu mbyino gakondo n’ubusizi, mu gihe Itorero Inganji z’Umuco rya ICK Kabgayi ryegukanye umwanya wa kabiri
Topics