Minisiteri y’Urubyiruko yatangije amarushanwa y'Imbyino Gakondo mu Mashuri Makuru na Kaminuza.
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, habereye amarushanwa ya kabiri y’Imbyino Gakondo y’Amashuri Makuru na Kaminuza. Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ryegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Itorero Inkeshabirori rya Kaminuza ya Hanika ryaje ku mwanya wa kabiri.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, amarushanwa yakomereje muri RP-Musanze College, aho yitabiriwe n’amatorero ane. Itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri niryo ryegukanye umwanya wa mbere, rikurikirwa n’Itorero Uruyange rya UR-CAVM. Amatorero yombi yatsindiye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse azahagararira Intara y’Amajyaruguru ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa akomeje kugaragaza ubuhanga bw’abanyeshuri mu gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo
Topics