Inteko rusange ya 27 y’inama y’Igihugu y’urubyiruko: Urugendo rwo gusura ibikorwa by’indashyikirwa by’urubyiruko mu karere ka Gicumbi.

Inteko Rusange ya 27 y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko yatangijwe no gusura ibikorwa by’indashyikirwa by’urubyiruko mu karere ka Gicumbi. Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi bayobozi bashimye uruhare rw’urubyiruko mu kwihangira imirimo no guharanira iterambere rirambye. 

Iyi Inteko Rusange ya 27 y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko (Rwanda Youth), yitabiriwe na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yitabiriwe kandi n’abagize komite y’inama y’Igihugu y’urubyiruko baturutse mu turere twose, ndetse n’abayobozi b’urubyiruko mu nzego zitandukanye. Iyi nama yabanjirijwe no gusura ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwagezeho. 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Bwana Ngabo Brave, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye ibikorwa birimo koperative ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu murenge wa Miyove, basuye sosiyete y’abatanga serivisi z’ubukerarugendo, ndetse n’itsinda ry’urubyiruko rukora akazi ko kongerera impu agaciro mu murenge wa Byumba. Iyi gahunda igamije kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu kwihangira imirimo no guteza imbere imibereho myiza binyuze mu mishinga ifatika n’inzira z’ubukungu.

Topics