Itorero Impumuza rya EAU Rwanda ryegukanye intsinzi mu Marushanwa y'Imbyino Gakondo ku rwego rw' Umujyi wa Kigali

Aya marushanwa yabereye mu Mujyi wa Kigali, aho Itorero Irebe rya Kepler College ryabimburiye ayandi mu kwiyereka akanama nkemurampaka. Hakurikiyeho Itorero Impumuza rya East African University Rwanda, ryashimishije abitabiriye mu mbyino n’umukino. Itorero Inyamibwa rya University of Rwanda's College of Science and Technology naryo ryerekanye umukino wihariye wari wateguwe mu mwimerere w’umuco nyarwanda.

Abadahigwa rya ULK baje gukomeza gususurutsa abari aho, bikurikirwa n’itorero Ingenzi rya URSU-Remera Campus ryaserutse naryo mu buryo bushimishije. Iri rushanwa ryasojwe n’itorero Inshongore rya University of Kigali, ryagaragaje imbyino n’umudiho bishimishije, bigaragaza ubudasa bwaryo mu kubungabunga umuco.

Umurishyo w’ingoma, imbyino zidasanzwe ndetse n’ubuhanga bwo kugaragaza umuco nyarwanda ni byo byaranze aya marushanwa. Itsinzi y’Itorero Impumuza ryatumye ryegukana amahirwe yo guhagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu, mu gihe Itorero Inyamibwa na ryo ryabonye ayo mahirwe.

Amarushanwa y’Imbyino Gakondo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yagaragaje impano zitandukanye mu banyeshuri bo muri kaminuza, byerekana ko umuco nyarwanda ukomeje gukura no gusigasirwa n’urubyiruko. Abitabiriye ibi birori bagaragaje ibyishimo, bishimira uburyo ubuhanzi bw’imbyino gakondo bugenda butera imbere kandi bukitabwaho n’urubyiruko.

Topics