Itorero Inyamibwa ryegukana intsinzi mu marushanwa y' Imbyino Gakondo, batahana miliyoni 5 Frw.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda.” Ni insanganyamatsiko igamije gushimangira akamaro k’imbyino nk’inzira yo gukomeza umurage wacu no kuwubyaza umusaruro mu buryo bw’umwuga. Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, aya marushanwa yashoje urugendo rwayo ku rwego rw’igihugu, aho amatorero 11 abashije gutsinda mu ntara ahatanira ibikombe n’ibihembo bikomeye.

Aya marushanwa yaranzwemo ishyaka, ubuhanga n’ubwitange bidasanzwe by’abanyeshuri, bituma buri torero rigaragaza udushya n’umwimerere ushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Amatorero 11 yari yageze ku rwego rw’igihugu ni Impumuza ya East African University Rwanda, Uruyange ya UR CAVM, Inkashabirori ya Hanika Polytechnic, Indakomwa ya RP Gishari College, Inyamibwa ya UR CST, Igisubizo ya INES Ruhengeri, Indatwa ya UR Nyagatare, Indangamirwa ya UR College of Education, Inganzo ya RP Kitabi College, Indangamuco ya UR Huye, n’Ingeri y’Abeza ya RP Karongi College.

Abagize akanama nkemurampaka ni inzobere mu buhanzi gakondo barimo Bazatsinda Thomas, Kayigemera Sangwa Aline, Murayire Protais, Nahimana Serge na Karambizi Carine. Bagaragaza ko irushanwa riri ku rwego rwo hejuru, kandi ko rigaragaza impinduka nziza mu rubyiruko rw’u Rwanda rwongera gukunda no guteza imbere umuco w’igihugu.

Itorero Inyamibwa rituruka muri UR College of Science and Technology ni ryo ryegukana umwanya wa mbere, ritsindira igihembo cy’amafaranga angana na 5,000,000 Frw. Umwanya wa kabiri wegukanwa n’Itorero Indangamuco ryo muri UR Ishami rya Huye, rihabwa 3,000,000 Frw, naho umwanya wa gatatu uhabwa Itorero Uruyange ryo muri UR College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine, ritsindira 2,000,000 Frw.

Topics