Kwibuka31: Urubyiruko rurenga 2,000 rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’urungano’
Urubyiruko rurenga 2,000 baturutse mu gihugu hose rwahuriye ku Intare Conference Arena, bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, igikorwa cyahariwe kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti “uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside”.
Isaac Karemera, uhagarariye urubyiruko, yasangije urubyiruko rwitabiriye igihango cy’urungano ku isesengura ry’ibyavugiwe mu matsinda, ashimangira uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije amateka n’ikoranabuhanga.
Ingrid Cyitatire, ni umwe mu urubyiruko rwitabiriye igihango cy’urungano akaba kandi umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yasabye urubyiruko kwiga amateka y'igihugu cyacu no kwifashisha ubwo bumenyi mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, biganjemo urubyiruko.
Bryon Mutijima, ni rwiyemezamirimo akaba nawe akoresha imbuga nkoranyambaga, yibukije urubyiruko ko igihugu cy’u Rwanda ari kimwe kandi ari icyabo, ubutumwa bwe bwakomeje bushimangira ko urubyiruko arirwo rufite inshingano zo kurwanirira igihugu cyabo.
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakanguriye urubyiruko kubyaza umusaruro ibiganiro bahabwa, kubungabunga ubuzima bwabo, kwihugura ku mateka y’u Rwanda basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakiyemeza kurinda igihugu cyabo.
Topics