#Kwibuka31: Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwitabiriye igikorwa gitegurwa na Our past Initiative.

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwitabiriye igikorwa gitegurwa na Our past Initiative cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Nyanza memorial.

Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo guhagara no kurwana ku kuri kwacu no kubo turi bo, ibyabaye mu Rwanda bitazongere, n'uwazashaka kubigarura akazasanga dukomeye. 

Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kwiga amateka, bagacunga ubuzima bwabo birinda ibiyobyabwenge n'ingeso mbi, ndetse no gutanga umusaruro mubyo dukora yaba mu bukungu na serivisi, dukoresha bike dufite kugira ngo tugere kuri byinshi.

Yakomeje agaragaza ko abavuga ibibi, abatuka u Rwanda n'abazana ingengabitekerezo ya Jenoside bimukiye ku mbuga nkoranyambaga, bityo dukwiye kubamagana tuvuga ukuri.

Topics