Minisitiri Abdallah yaganiriye n’urubyiruko kuri #NdiUmunyarwanda. muri Kaminuza ya AUCA

Minisitiri Abdallah ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na Hon. Assumpta Ingabire bitabiriye ikiganiro cyateguwe muri gahunda yo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na za kaminuza, kibera muri Kaminuza ya AUCA, ishami rya Gishushu.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Abdallah yatanze isomo ku "Mateka y’u Rwanda na Ndi Umunyarwanda," aho yagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, ndetse na nyuma yabwo. Yagaragaje akamaro k’ubumwe bw’Abanyarwanda n’uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, indangagaciro n’icyizere cy’ejo hazaza. Yanashishikarije urubyiruko gukomeza kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Topics