Minisitiri Abdallah yasuye ibikorwa by'iterambere ry'urubyiruko mu Karere ka Burera.

Minisitiri Abdallah yagize ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Burera, aho yasuye ibikorwa by’iterambere ry’urubyiruko hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gahunde Maurice, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera  n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye.

Mu bikorwa byasuwe harimo Telecentre ya Rugarama ndetse n’uruganda rwa Noguchi Holding Ltd. Minisitiri yabwiye urubyiruko rwa Burera, cyane cyane abarangije kwiga imyuga, kubashishikariza gukurikira urugero rw’abakuru babo mu myuga kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi kandi bitabire isoko ry’umurimo.

Minisitiri yasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga riri muri Telecentre ya Rugarama ndetse no kongera ibikorwa bibahuza, harimo imikino n’ibitaramo, bigamije gusabana no guteza imbere imibanire myiza. Yashimiye kandi uruganda rwa Noguchi Holding Ltd, rufasha urubyiruko rusaga 400, akenshi ari abagore, mu kubaha akazi. Minisitiri yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere, yongera kugaragaza intego ya Leta yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 250 buri mwaka mu gahunda ya NST2.

Topics