Minisitiri Abdallah yasuye ibikorwa by’ubuhinzi mu akarere ka Kayonza.
Ibikorwa bya ProDev bikoresha urubyiruko rusaga 400, rufite uruhare rugaragara mu guhinga ku buso burenga hegitari 700 hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu kuhira. Umusaruro uhingwa ukoreshwa imbere mu gihugu mu ruganda no ku masoko atandukanye, mu gihe igice cyawo cyoherezwa no mu mahanga.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukangurira urubyiruko kurushaho gukora ubuhinzi busagurira amasoko.
Minisitiri yibukije ko urubyiruko ari urufunguzo rw’iterambere mu buhinzi nyarwanda, asaba abashoramari kugirira icyizere urubyiruko kuko ari benshi, bafite ubushake bwo gukora, kandi biteguye kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ubuhinzi bw’igihugu.
Topics