Minisitiri Abdallah yasuye ibikorwa by'urubyiruko mu Karere ka Rubavu
Minisitiri Abdallah yakomereje uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa by'urubyiruko by'ingenzi muri Vision Jeunesse Nouvelle. Yagaragarijwe impano z'urubyiruko ndetse n'aho zimaze kubageza mu rwego rw'iterambere. Minisitiri yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rufite impano zitandukanye ndetse n’abahagarariye urubyiruko muri aka Karere, aho yagarutse ku mahirwe urubyiruko rufite mu kugera ku ntego zabo ndetse no gukoresha neza ibyo bahabwa. Yashimye uburyo impano z'urubyiruko zagiye zigaragara kandi zifasha mu iterambere ryabo n'iry'akarere muri rusange.
Topics