Minisitiri Jean Nepo Abdallah ayoboye Urubyiruko mu Akarere ka Karongi mu Kiganiro ku Mateka.
Mu kigo cy’urubyiruko cy’Akarere ka Karongi, hateraniye urubyiruko rusaga 800 ruturutse mu Ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kwitabira gahunda ya "Rubyiruko Menya Amateka Yawe." Iki gikorwa cyahuje urubyiruko rwo mu turere dutandukanye, aritwo Karongi, Rubavu, Rusizi, Ngororero, Nyamasheke, na Rutsiro.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah, ni umwe mu bayoboye ibiganiro byabereye muri iyi gahunda, aho yagaragaje akamaro ko kumenya amateka y’Igihugu no kuyakoresha mu kwiyubaka no guteza imbere igihugu. Yibukije urubyiruko ko kugira igihugu gikomeye bisaba ubuyobozi bwiza, ingabo zihagazeho, ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Yanakomeje asaba urubyiruko kugira ishyaka ryo gukorera igihugu no kurwana ku ishema n’icyubahiro cyacyo. Yasabye urubyiruko kugira intego yo kwigira no gukoresha neza amahirwe bafite kugira ngo bahinduke ibisubizo bihamye by’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyagize uruhare rukomeye mu gukangurira urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu , kugira intego no gukomeza kwiyubaka mu buryo bufatika.
Topics