Minisitiri Jean Nepo Abdallah Yaganirije Urubyiruko ku Iterambere n’Ubushake bwo Kwigira
Minisitiri w’Urubyiruko, Jean Nepo Abdallah, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, basuye imurikabikorwa ry’abayemezamirimo b’urubyiruko muri iyi Ntara.
Iri murikabikorwa ryagaragayemo ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko, bigamije kwihangira imirimo no guteza imbere ubukungu bwabo n’igihugu muri rusange. Muri bo, Dusabimana Camarade, umwe mu bashinze Koperative Rungano Ndota, yavuze uko iyi koperative yafashije urubyiruko kubona inguzanyo ntoya zibafasha gutangira imishinga mito.
Uwineza Shakira, umwe mu bitabiriye imurikabikorwa, yagaragaje uburyo yahisemo kongerera agaciro urusenda nyuma yo kurangiza amashuri, nyuma yo guhura n’imbogamizi z’ubuzima akiri muto.
Mu kiganiro Minisitiri Jean Nepo Abdallah yagiranye n’urubyiruko, yabibukije ko iterambere ryabo ribanza kuba iryabo ku giti cyabo, bityo bakwiye kugira ubushake bwo gukora no kudacika intege. Yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri, abasaba kugira uruhare mu kugihashya kuko kwiga ari imwe mu nzira zo kongera amahirwe y’akazi no kwiteza imbere.
Yagarutse kandi ku kamaro ko kwishyira hamwe mu makoperative, aho yashimangiye ko iyo abantu bahuje imbaraga, amahirwe yo gutera imbere aba menshi. Yanashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’ubukorerabushake no kwita ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda, cyane cyane gukunda igihugu no kurinda ibyagezweho.
Uyu munsi waranzwe no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry’urubyiruko no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu.
Topics