Minisitiri UMUTONI Sandrine Yatangije Gahunda y’Ibiruhuko ku Rubyiruko mu Mujyi wa Kigali

Minisitiri yagaragaje ko iyi gahunda izafasha urubyiruko kurushaho kugira imyitwarire myiza, kumenya amahirwe yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango bakomokamo.

Umunyamabanga wa Leta UMUTONI Sandrine yifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge mu gutangiza Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza, agaciro kanjye.” Yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abana n’urubyiruko biga n’abatiga kugira indangagaciro nziza no kwitwara neza mu biruhuko. Yabasabye kuyitabira kugira ngo barusheho kumenya amahirwe abafasha kwiteza imbere, kwihangira imirimo, no kugira umuco wo kuzigama. 

Minisitiri yasabye ababyeyi kuyishyigikira, ati: “Babyeyi, ni mwe mufite uruhare runini kugira ngo iyi gahunda izagende neza. Ubufatanye bwanyu ni ingenzi.

Topics