Minisitiri UTUMATWISHIMA Abdallah yatangije Gahunda y’Ibiruhuko ku Rubyiruko mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri yasabye urubyiruko gukunda isuku, kwiga neza no kwitabira gahunda z’ibiruhuko mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.
Minisitiri UTUMATWISHIMA Abdallah yatangije Gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, yabereye mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru. Iyi gahunda igenewe abana n’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 10 na 24, izajya iba ku wa Mbere, ku wa Kabiri no ku wa Gatanu kuva saa 7:00-10:00 z’amanywa. Minisitiri yasabye urubyiruko kurangwa n’isuku no gukunda kwiga kugira ngo bazabashe kubona amahirwe y’umurimo. Yashimiye ababyeyi n’abitabiriye uyu muhango, abasaba gukomeza gushishikariza urubyiruko kwitabira izi gahunda, mu rwego rwo kubaka umuryango uhamye n’Igihugu kirambye.
Topics