Minisitiri Utumatwishima aganira n’urubyiruko rw’Akarere ka Rutsiro ku mibereho myiza, kwiteza imbere n’imyitwarire myiza
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Dative Kayitesi, bagiranye ikiganiro n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye, birimo ba rwiyemezamirimo, abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abakorerabushake n’abanyeshuri bari mu biruhuko, bahuriye kuri Sitade ya Bugabo.
Ikiganiro cyibanze ku mibereho myiza n’imyitwarire myiza, kwiteza imbere, kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse na gahunda ya #TunyweLess igamije gukangurira urubyiruko kugira imyumvire n’imyitwarire myiza ku ikoreshwa ry’inzoga.
Minisitiri Utumatwishima kandi yasuye Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Rutsiro, aganira n’urubyiruko ku kamaro ka serivisi zitangirwa muri iki kigo, zirimo izijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga, isomero, kuvumbura impano no kuzikuza, n’izindi serivisi zigamije guteza imbere urubyiruko.
Muri uru ruzinduko, urubyiruko rwagize umwanya wo kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bibazo bibareba. Minisitiri Utumatwishima kandi yagize umwanya wo gusabana n’urubyiruko binyuze mu mikino ya basketball na football, ashimangira akamaro k’imikino mu kubaka ubuzima buzira umuze, guteza imbere impano no guteza imbere imibanire myiza hagati y’urubyiruko.
Minisitiri yashishikarije ababyeyi gukomeza kohereza abana n’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zateguwe mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo babibyaze umusaruro, bongere ubumenyi, bateze imbere impano zabo kandi bagire uruhare mu bikorwa bibafasha kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira ejo hazaza habo.
Topics