Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatanze ikiganiro ku rubyiruko ruri muri Corps Africa Rwanda, rugiye mu bukorerabushake mu Turere turindwi mu gihe cy'umwaka.

Ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatanze ikiganiro ku rubyiruko ruri muri Corps Africa Rwanda, rugiye mu bukorerabushake mu Turere turindwi mu gihe cy'umwaka. Uru rubyiruko rwari rumaze ibyumweru birindwi ruhabwa amahugurwa mu kugira uruhare mu rugamba rw'iterambere.

Mu kiganiro yabahaye, Minisitiri yaberetse amahirwe yo guteza imbere urubyiruko Leta yabashyiriyeho no kuzayamenyesha abandi, abashimira kwemera gukora umurimo w'ubukorerabushake ndetse abasaba kuzagaragaza impinduka aho boherejwe gukorera.

Topics