Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yitabiriye ibirori byo gusoza Ihuriro ry' urubyiruko gatolika ku nshuro ya 21.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yitabiriye ibirori byo gusoza Ihuriro ry' urubyiruko gatolika ku nshuro ya 21 mu karere ka Musanze ku insanganyamatsiko “Nimwishimire amizero mufite muri Kristu”, ryahuje urubyiruko rusaga 5,000 ruturutse mu madiyosezi yose y'Igihugu.
Iri huriro ryateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhura n'Imana, kwigishwa indangagaciro za gikirisitu n'iz'Umuco nyarwanda, kugirwa inama mu nzira yo kwiteza imbere, ndetse no kurufasha gusabana no kurushaho kwigirira icyizere ruharanira kwirinda ingeso mbi.
Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye imikorere n’imikoranire myiza hagati ya leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika by’ umwihariko umusanzu ntagereranywa Kiliziya Gatolika itanga mu kurerera u Rwanda urubyiruko rufite indangagaciro n’ishyaka ryo kubaka u Rwanda twifuza.
Minisitiri yakebuye urubyiruko, abasaba kurangwa n’ingeso nziza no kubera urumuri bagenzi babo hirya no hino mu Gihugu aho baje baturuka, barushaho kubaho ubuzima bufite intego, bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu n’iz’umuco nyarwanda.
Minisitiri yeretse urubyiruko ko Guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, ari kimwe mu bikubiye muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Topics