Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro

Ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu kwimakaza amahoro.” 

Mu kiganiro Minisitiri yatanze, yagarutse kuri gahunda za Leta zifasha kwimakaza Indangagaciro Nyarwanda mu rubyiruko, gukira ibikomere no kubaka amahoro. Muri zo harimo nka Rubyiruko Menya Amateka Yawe, Igihango cy'Urungano, Itorero ry'Urungano, n'izindi zitandukanye.

Minisitiri yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga bibasirana, ahubwo bakazikoresha babiba amahoro n'urukundo, basigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, birinda kujya mu bigare byubakiye ku macakubiri. Yibukije urubyiruko ko kubaka amahoro bagomba kubigira akazi ka buri munsi.

"Kubaka amahoro ni no kuyahana n'aho duhurira ku mbuga nkoranyambaga" Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Topics