Minisitiri Utumatwishima Yasezereye Urubyiruko Rwashoje Gahunda y’Igororamuco i Nyamagabe.

Mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe habereye umuhango wo gusezerera abantu 1,303, biganjemo urubyiruko, basoje gahunda y’igororamuco. Aba barangije amasomo atandukanye arimo ububaji, amashanyarazi, ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubumenyi bw’ibanze nk’ugusoma no kwandika.

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, n’abandi bayobozi, basuye imurikabikorwa ry’abanyeshuri ndetse banakurikirana imyiyereko y’abasezererwaga.

Mu butumwa bwe, Minisitiri yasabye aba basezerewe kugira imyitwarire myiza n’impinduka nziza aho bagiye. Yagarutse ku kamaro ko guhinduka, kudapfusha ubusa amahirwe Igihugu cyabahaye, no kwirinda imyitwarire mibi nk’ubujura, ibiyobyabwenge n’icyigare.

Yashimiye inzego n’imiryango bafatanyije muri iyi gahunda, barimo National Rehabilitation Service, Rwanda National Police, Imbuto Foundation, Africa New Life Ministries, ADEPR Rwanda n’Umuryango Uyisenganimanzi. Yanabasezeranyije ubufatanye bwa Minisiteri mu gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro nziza zigamije kububaka nk’abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Uyu muhango wasize ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, bubashishikariza gukoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bibafashe kwiteza imbere no guteza imbere sosiyete nyarwanda.

Topics