Minisitiri Utumatwishima Yifatanyije n’Abaturage ba Rutsiro mu Kwizihiza Umunsi w’Umuganura
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, Minisitiri Utumatwishima yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, mu gikorwa cyo kwizihiza Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko Umuganura ari umwanya wo gusabana no kurushaho gusigasira indangagaciro z’umuco, cyane cyane izo dusanga mu Muganura, ari zo: ubumwe, kwigira, ubudaheranwa, ubupfura, gukunda igihugu no gukunda umurimo. Yibukije ko ibyo tuganura biva mu murimo ukoranywe umwete kandi ukorewe ku gihe.
Minisitiri kandi yashishikarije abitabiriye Umuganura, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga mbi zizwi nk’“ibyuma”, anasaba ababyeyi kugira uruhare mu kurera neza urubyiruko ruzakomeza kuganurira u Rwanda mu gihe kizaza.
Topics