Minisitiri Hon. UTUMATWISHIMA Abdallah, yashoje ku mugaragaro amahugurwa y’abarwiyemezamirimo 270 bari mu marushanwa ya ArtsConnekt na YouthConnekt Awards 2025.
Kuva ku wa gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hatangijwe amahugurwa yitabiriwe na ba Rwiyemezamirimo 270 bakomeje ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa ya ArtsConnekt na YouthConnekt Awards 2025.
Mu minsi itanu, aba rwiyemezamirimo bahawe ubumenyi bwimbitse ku ndangagaciro z’umushoramari ubereye u Rwanda, Icyerekezo cy’Igihugu, ndetse n’uburyo bunoza imishinga yabo ikaguka kandi igatanga imirimo myinshi. Amahugurwa yakubiyemo ibiganiro byimbitse ku ishusho y’ubucuruzi mu Rwanda, amahirwe aboneka ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu rugendo rw’ishoramari.
Ikigo DOT Rwanda cyatanze ubumenyi ku buryo bwo gutegura neza umushinga, harimo gushyiraho intego zisobanutse, kumenya abakiriya, kumenya igishoro no gushyiraho ibiciro bikwiye. Ku ruhande rw’imicungire y’imari, abakozi ba Inkomoko Rwanda, ari bo J. Claude Niyongana na Elysee Kwizera, batanze ikiganiro ku buryo bwiza bwo gucunga umutungo, gukora raporo no kubika amakuru y’imari mu buryo buboneye.
Amahugurwa yanahaye umwanya abegukanye ibihembo bya YouthConnekt na ArtsConnekt Awards 2024, Merci Ndaruhutse na Uwineza Shakira, kugira ngo basangize urubyiruko urugendo rwabo mu bucuruzi ndetse banatange inama zafasha imishinga y’abahatana gukura no gutanga umusaruro.
Mu ijambo yabagejejeho, Minisitiri yabibukije ko bafite uruhare rukomeye mu guhindura isura y’u Rwanda binyuze mu mishinga yabo, abasaba gukorera hamwe no guharanira ubumenyi buhoraho.
“Ba rwiyemezamirimo, mushoje aya mahugurwa, ibanga ryo gutsinda ni ugufatanya, mugakorera hamwe na buri wese, kandi mugahora mushaka amakuru n’ubumenyi,”
Minisitiri yakomeje asaba urubyiruko kwirinda kugendera mu bigare bibi bishobora kubajyana mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge n’imyitwarire idahwitse, ahubwo bakarangwa no kwitangira guteza imbere imishinga yabo no kuyigira umusingi w’iterambere rirambye.
Yanaganirije urubyiruko ku mateka yaranze Igihugu mu myaka 31 ishize, agaragaza uko u Rwanda rwihaye agaciro, n’uko Abanyarwanda bafite agaciro haba mu gihugu imbere no mu mahanga.“U Rwanda rwanjye, Agaciro kanjye.”
Topics