MoS Sandrine Umutoni Yifatanyije n’Urubyiruko mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wahuriranye na gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko bari mu biruhuko. Ari kumwe n’Umuyobozi wa karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, n’abandi bafatanyabikorwa,
Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni yagaragarijwe ibikorwa n’indangagaciro abana n’urubyiruko batozwa muri gahunda yo kubitaho mu biruhuko, harimo kurindwa ingeso mbi no gushimangira umuco.
Abayobozi basuye kandi ibikorwa by’aba rwiyemezamirimo b’urubyiruko birimo ubugeni n’ubwanditsi, ubudozi bw’imyenda n’inkweto, n’ibindi bikorwa by’ubukungu.
Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni yibukije urubyiruko amagambo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga ko iterambere ry’igihugu rikeneye uruhare rw’abaturage bose kandi ko kuramba kw’iterambere bisaba urubyiruko rufite imyiteguro yo gukomereza aho bakuru babo bagejeje.
Umuhanzi Dany Nanone, Indaro Dance Crew, na Byiringiro Gad basusurukije urubyiruko n’abayobozi bitabiriye ibirori, bigatuma umunsi uba wuzuye ibyishimo n’imyidagaduro.
Topics