MoYA n’abafatanyabikorwa mu myidagaduro baganiriye ku kubaka uruganda rw’imyidagaduro rufite ireme kandi rutekanye

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’inganda z’imyidagaduro, yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abategura ibitaramo, aba DJs, aba Managers b’abahanzi ndetse n’aba producers b’indirimbo, hagamijwe kubaka imyidagaduro itekanye, ishingiye ku ndangagaciro kandi ihiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibiganiro byibanze ku kwimakaza ubunyamwuga, gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ibitaramo n’imyidagaduro, kurinda umutekano w’ababyitabira no gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uru ruganda.

Umunyamabanga wa Leta, Xandrine Umutoni, yashimangiye ko, nubwo uruganda rw’imyidagaduro rugenda rwaguka, rugomba gukomeza kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’u Rwanda. Yasabye abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu kubaka ibipimo ngenderwaho by’imyidagaduro ifite ireme kandi itekanye, bijyanye n’icyerekezo igihugu cyifuza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yasabye abategura ibitaramo gufatanya mu kwigisha urubyiruko umuco wo kwidagadura mu buryo buboneye no kugira imyitwarire ishingiye ku nshingano. Yanashimangiye ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano by’ababyitabira.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepomuscene Utumatwishima, yashimiye abitabiriye ibiganiro, agaragaza ko abakora mu myidagaduro bafite uruhare rukomeye mu kubaka imyitwarire y’abaturage. Yabasabye kurushaho kwita ku myambarire, imyitwarire n’ubunyamwuga, kugira ngo u Rwanda ruzamenyekane ku myidagaduro irangwa n’ubusirimu, umutekano n’ubuziranenge.

Topics