MoYA yahaye Ibigo by’Urubyiruko ibikoresho bigamije guteza imbere Amatorero Ndangamuco
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yashyikirije Ibigo by’Urubyiruko birindwi ibikoresho bitandukanye bikoreshwa n’Amatorero Ndangamuco, birimo umutagara w’ingoma, imyenda n’amayogi, ingabo, amacumu n’ibitako.
Ibi bikoresho byahawe Ibigo by’Urubyiruko byo mu Turere twa Muhanga, Huye, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Nyarugenge na Rusizi, bikazafasha Amatorero Ndangamuco gukora kinyamwuga no kubyaza umusaruro ubuhanzi bwabo, mu rwego rwo guteza imbere umwimerere w’u Rwanda no guhanga imirimo ibyara inyungu.
Topics