Mu Karere ka Rwamagana Hatangijwe Gahunda y'Urubyiruko mu Biruhuko Hagamijwe Kubaka Urubyiruko Rukunda Igihugu kandi Rurangwamo Indangagaciro

Umunyamabanga Uhoraho Ishungure Parfait ari kumwe n'Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rwamagana @KarangwaUmutoni, n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bifatanyije n’abana ndetse n’urubyiruko muri @RwamaganaDistr mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko.

Intego y’iyi gahunda ni ugutoza abana n’urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, kandi barangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Iyi gahunda izitabirwa n’abana ndetse n’urubyiruko biga n’abatiga bari hagati y’imyaka 10 na 20, ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 28 Kanama 2026.

Mu butumwa yatanze, Umunyamabanga Uhoraho @Ishungure yasabye urubyiruko n’abana kwitabira iyi gahunda ari benshi kugira ngo bazayivomemo indangagaciro zizabafasha gukomeza kuba urubyiruko Igihugu cyifuza.

Yasabye urubyiruko kandi kurangwa n’imico myiza, birinda kwishora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima zirimo gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga bikabije.

"Kugira imyitwarire myiza ni igishoro cy’ubuzima buri imbere."

Umunyamabanga Uhoraho Ishungure Parfait yashimiye abafatanyabikorwa muri iyi gahunda mu buryo badahwema gushyigikira ibikorwa biteza imbere urubyiruko.

#UrubyirukoMuBiruhuko

Topics