YouthConnekt Hangout Yagarutse ku Uburyo bwo Guhindura Impano n’Ubuhanzi m'Ubucuruzi Bubyara Inyungu
Gahunda ya YouthConnekt Hangout yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Unlocking Creative Capital: From Passion to Bankable Business" yatangijwe ku mugaragaro, ihuza urubyiruko n’inzobere mu rwego rw’ubuhanzi, ubucuruzi n’imari kugira ngo baganire ku buryo impano n’ubuhanzi byavamo ubucuruzi burambye kandi bubyara inyungu.
Marcellin Dukuzimana, ushinzwe guhanga no kunoza ibicuruzwa na serivisi muri Bank of Kigali, yatanze ikiganiro cyibanze ku gushyigikira urwego rw’ubuhanzi n’inganda ndangamuco. Yasobanuye uburyo abakora ibikorwa by’ubuhanzi bashobora gukorana na banki z’ubucuruzi no kwitegura kubona inguzanyo binyuze muri serivisi za #BKreative.
Christian Intwali, Umuyobozi wa Intwari Concepts (Get It Done Ltd), yaganirije urubyiruko ku mikorere y’ubucuruzi mu buzima busanzwe, agaragaza uburyo bwo gucunga amafaranga yinjira mu buryo budahoraho no gutegura ingengo y’imari y’ibikorwa bishobora guhura n’ibihombo.
Marcelline Uwera wo mu Inteko y'Umuco yagaragaje akamaro ko gusigasira umuco binyuze mu kubaka ibirango (brands) bigezweho bishingiye ku ndangagaciro z’u Rwanda, kugira ngo bifashe abanyabuhanzi n’abanyenganda ndangamuco guhangana no kwitwara neza ku isoko mpuzamahanga.
Kamasoni Alice wo muri Minisiteri y’Urubyiruko n'Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yashishikarije abitabiriye gukoresha amahirwe atangwa na #BKreative mu guhanga imirimo, kuzamura imibereho yabo n’iy’urungano rwabo, no gukora ibihangano by’umwimerere bifite ubuziranenge kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Topics