SIGA Art Festival: Urubuga rwo Guteza Imbere Umuco n’Ubuhanzi bushingiye ku Ndangagaciro z’Abanyarwanda

Ku mugoroba wabanjirije itangizwa ry’ibikorwa bya SIGA Art Festival, Umunyamabanga Uhoraho Ngabo Brave na Meya Ange sebutege bifatanyije n’abahanzi n’abaturage mu gitaramo cyabimburiye ibindi cyabereye ku Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda i Huye, cyateguwe n’Umusizi juniorr umaga. Muri iri serukiramuco, hanabaye urugendo rwiswe “Intambwe y’Umugore”, rugamije kugaragaza uruhare rw’umugore mu guteza imbere ubuhanzi, kwitangira Igihugu no kugaragaza ubudaheranwa.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye akamaro ko kumenya amateka n’inkomoko y’umuntu, avuga ko kwicisha bugufi, kwiga no kwegera abakuru bifasha gukura indangagaciro zirimo kwihangana no kwishakamo imbaraga. Yagize ati: “Ntabwo wasiga utazi aho uvoma, utazi uwo uriwe, utazi aho uri n’isooko y’impano yawe.”

Yanashimiye abateguye SIGA Art Festival, asaba ko rikomeza gukura rikagera ku rwego rwo hejuru, anagaragaza ko ubuhanzi bugira uruhare rukomeye mu kwigisha ururimi rwiza rw’Ikinyarwanda, guteza imbere imibereho y’ababukora, kubaka umuryango ndetse no guteza imbere Igihugu muri rusange.#UmucoDusangiye

Topics