Umunyamabanga Uhoraho Parfait Ishungure yitabiriye igikorwa cyo gutora uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Parfait Ishungure, yitabiriye igikorwa cyahuje abagize Inama y'Igihugu y'Urubyiruko bitabiriye amatora y'uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu ijambo yagejeje ku bagize inteko itora, anabaha ikaze, yashimiye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mwanya n'ubushobozi bihabwa urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo. Yasabye abitabiriye amatora kurangwa n'ituze, ikinyabupfura, kubahana no kubahiriza amategeko.
Yasabye kandi urubyiruko gutega amatwi imigabo n'imigambi y'abakandida, rugatora uwo rubona ushoboye kuruhagararira no guteza imbere inyungu zarwo.
Itora ry'Umudepite usimbura rirayoborwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.
Topics