Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko Sandrine Umutoni yifatanyije n’urubyiruko mu muganda wihariye Murenge wa Rusororo.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Ruhanga, rufatanyije n’abayobozi mu muganda usoza igihembwe cya mbere 2025–2026, ugamije gukemura ibibazo bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa gatandatu,13.09.2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, ari kumwe na Bernard Bayasese, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye, yifatanyije n’urubyiruko mu muganda wabereye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Ruhanga. Uyu muganda wakozwe hashingiwe ku muco nyarwanda wo kwishakamo ibisubizo bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. 

Mu mpanuro yatanze, Madamu Umutoni yasabye urubyiruko gukomeza kugaragaza indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kubungabunga ibidukikije, anabasaba guhora ari indashyikirwa mu byo bakora.

Topics