Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni yifatanyije n’abaturage ba Nyarugenge mu muganda wo kurushaho kunoza isuku muri Nyabugogo
Uyu munsi, 29.11.2025 Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu muganda ngarukakwezi wo gusukura ibice bikikije gare ya Nyabugogo.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta yashishikarije abaturage kugira isuku mu byo bakora byose mu rugo, aho bakorera, aho batuye ndetse no ku mafunguro kuko isuku ituma abana n’imiryango babaho neza. Yagaragaje ko isuku ari ishingiro ry’ubuzima bwiza kandi ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kuyiteza imbere. #IsukuHose
Topics