UR Nyagatare Yegukanye Intsinzi mu Marushanwa y’Imbyino Gakondo ku Rwego rw’Intara y’Iburasirazuba
Mu birori by’imbonekarimwe byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, Itorero Indatwa rya UR Nyagatare ryegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’imbyino gakondo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Aya marushanwa yari ahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru na za kaminuza, aho buri torero ryagaragaje ubuhanga mu mihamirizo n’imbyino gakondo, bigaragaza ubukure n’umuco w’u Rwanda.
Ku ikubitiro, Itorero Imboni rya East African University Rwanda niryo ryatangije ibirori, rikurikiranwa n’Itorero Intakwanganji rya UR Rwamagana. Nyuma yaryo, Itorero Ingenzi rya RP-Ngoma College naryo ryerekanye ubuhanga bwaryo. Itorero Indangamirwa rya University of Rwanda-College of Education ryakurikiyeho, ryerekana inganzo yaryo mu mbyino gakondo. RP-Gishari College nayo ntiyahatanzwe, yaserukiwe n’Itorero Indakomwa.
Itorero Indatwa rya UR Nyagatare ryari iryanyuma ku rubuga, ariko ryasoje ryihariye mu myitwarire n’ubuhanga byatumye ryegukana umwanya wa mbere. Mu bihembo byatanzwe, Itorero Indakomwa rya RP-Gishari n’Itorero Indangamirwa rya UR College of Education bagabanye umwanya wa kabiri, buri torero rihabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’igihembo cy’imyitwarire myiza n’ubushobozi byagaragaje.
Aya marushanwa yagaragaje ko imbyino gakondo ari kimwe mu birango by’umuco nyarwanda bikomeje gusigasirwa mu rubyiruko. Abitabiriye basigaranye isomo rikomeye ku kamaro k’umuco mu guhuza abantu no gusigasira indangagaciro z’ubunyarwanda.
Uyu munsi ntuzibagirana ku bakunzi b’umuco, cyane cyane ku banyeshuri ba UR Nyagatare, aho itsinzi yabo yabaye ishema rikomeye ku ishuri ryabo no kuri rusange mu ntara y’Iburasirazuba.
#ImbyinoGakondo
Topics