Urubyiruko rusaga 500 rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi
Urubyiruko rusaga 500 rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi mu ntara y’Iburasirazuba, aho baganirijwe ku mahirwe ahari yabafasha kwagura imishinga yabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Dr. Ngabo Brave Olivier yasabye urubyiruko kuba ab'umumaro no gushaka ibisubizo. “Iyo ujya kuba uw'umumaro n'uko buri mwanya ubonye uwubyaza umusaruro. Kuba hano ni umugisha ariko bigendana nicyo ubivanamo. Tugomba gukora ibintu bizana ibisubizo, bitanga umusaruro"
Yeretse urubyiruko ruri mu buhinzi n'ubworozi ko ari abafatanyabikorwa mu guhanga imirimo, abereka amahirwe yose yo kubashyigikira ahari, abasaba guhaguruka bakayashaka kandi bakayakoresha neza bagura ibyo bakora, bagamije isoko
Topics