#UrunganoVII, Hasojwe Itorero ry’Urungano icyiciro cya 7 ryabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza Itorero ry’Urungano icyiciro cya 7, aho urubyiruko rwasabwe gukomeza indangagaciro z’ubumwe, kwiyubaka no kwitegura ahazaza.

Minisitiri Jean Nepo Abdallah, Guverineri Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi wa Karere ka Burera Madamu Mukamana Soline, hamwe n’abandi bayobozi, bitabiriye umuhango wo gusoza ku mugaragaro Itorero ry’Urungano icyiciro cya 7, ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba. 

Guverineri Mugabowagahunde Maurice, watanze ijambo ry’ikaze, yasabye urubyiruko kuzasangiza bagenzi babo ibyo rwize no kurangwa n’isuku aho ruri hose. 

Umunyamabanga wa Leta Ngabo Brave yagaragaje ibikorwa byakozwe n’urubyiruko birimo ibiganiro, imikoro ishingiye kuri gihamya, imyitozo ngororamubiri, gutarama, guhiga n’akarasisi batojwe, ashimira urubyiruko ku myitwarire myiza rwagaragaje. 

Mu butumwa bwe, Minisitiri Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko ko mu kubaka u Rwanda nta muntu n’umwe ugomba guhezwa, arusaba kwirinda amacakubiri no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yanabasabye kandi kugendana n’igihe cy’ikoranabuhanga, bihugura mu masomo ajyanye na AI n’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo kwitegura isoko ry’umurimo. Mu gusoza, Minisitiri yinjije abitabiriye iri torero mu zindi ntore, abaha izina “Intore z’Urungano,” anashimira inzego zitandukanye zagize uruhare mu migendekere myiza y’iri torero.

Topics