#Urungano VII. Itorero ry’Urungano Icyiciro cya 7 Ryatangijwe ku mugaragaro mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba

Abanyamabanga Bahoraho, muri MoYA na MINUBUMWE ku bufatanye n’abandi bayobozi bakuru, batangije ku mugaragaro Itorero ry’Urungano Icyiciro cya Karindwi mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho urubyiruko rwahawe ibiganiro bigamije kwimakaza Ubumwe, Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda n’indangamuntu ya Ndi Umunyarwanda.

Kuri uyu mugoroba, 13.12.2025 Abanyamabanga Bahoraho Ngabo Brave muri (MoYA) na Emahoro Eric (MINUBUMWE) bahaye ikaze urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Urungano Icyiciro cya Karindwi UrunganoVII, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera,uru rubyiruko rugizwe n'abavuye mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda no mu bihugu by’amahanga nka Uganda, Kenya, Togo, Ububirigi, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uyu muhango wabaye n’itangizwa ku mugaragaro ry’iri torero rigamije gutanga urubuga ku rubyiruko kugirango baganire banasobanukirwe amateka y’Igihugu hagamije komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bagasobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bashyira imbere ubumwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda twifuza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana wa Minubumwe, yatanze ikiganiro kibimburiye ibindi cyagarutse ku mateka y’u Rwanda n’Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, ashimangira akamaro ko gusigasira amateka n’indangagaciro mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Mu Itorero ry’#UrunganoVII, PS Ngabo Brave, Umulizaboro Aline, na Uwizeye Jean De Dieu batanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu, icyomoro n’igihango mu rungano”. Ikiganiro cyayobowe n’Intore Manishimwe Emerance, kikaba cyibanze ku gusobanurira urubyiruko igisobanuro n’akamaro ka Ndi Umunyarwanda mu mibereho ya buri munsi.

Umunyamabanga Uhoraho Ngabo Brave yasobanuriye urubyiruko akamaro k’Itorero n’icyerekezo cya Ndi Umunyarwanda, agaragaza ko mu budaheranwa ari ho tuvoma imbaraga zacu zo kubaho. 

“Ubunyarwanda bubanziriza byose. Iki ni igihe cyo kubyibuka no kubyibukiranya,” 

Umulizaboro Aline yagarutse ku Ndi Umunyarwanda nk’icyomoro n’igihango, ashimangira ko bishoboka kurenga amateka mabi ugaharanira gukora ibikorwa byiza bifitiye igihugu akamaro.

 Ku ruhande rwe, Uwizeye Jean De Dieu yasangije urubyiruko urugendo rwe rwo gukira ibikomere by’amacakubiri, n’uburyo yimakaje Ndi Umunyarwanda mu mibereho ye ya buri munsi. 

“Iyo ndyamye ntekereza Ndi Umunyarwanda, n’iyo ndose ndota Ndi Umunyarwanda; ubu ndyohewe n’Ubunyarwanda nta kindi ngendeyeho,” 

Kuri iki gicamunsi, abahumurizamutima bafashije urubyiruko gukora umukorongiro wo kwitekerezaho no kwimenya, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka mu mutwe no mu marangamutima. By’umwihariko, Dr. Uwihoreye Chaste, umuhanga mu isanamitima, yaganirije urubyiruko ku kubana neza n’amateka no kwiha icyerekezo gishya mu buzima.

Topics