Youth Empowerment Day 2025: Urubyiruko rwasabwe gutinyuka amahirwe no kubaka ejo hazaza harangwa n’indangagaciro
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yateguye Umunsi wa Youth Empowerment Day wizihijwe mu gihugu hose, wibanze ku gutanga ibihembo bya YouthConnekt na ArtsConnekt Awards 2025 ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, no gutangiza ihuriro rya Aguka Youth Fund & Youth in Agriculture.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Abdallah Utumatwishima, yifatanyije na Guverineri w’Intara, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, anasura imurikabikorwa ry’udushya n’ibicuruzwa by’urubyiruko, agaragaza uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu. Yashishikarije urubyiruko gutinyuka amahirwe ahari, anaburira kwirinda inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bituma benshi batakaza ejo hazaza.
Mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko, Sandrine Umutoni, ari kumwe n’abafatanyabikorwa barimo UNDP n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, na bo bitabiriye iki gikorwa, ashimangira ko amahirwe yonyine adahagije, ahubwo ko iterambere rirambye rishingira ku myitwarire myiza n’indangagaciro, kuko ejo hazaza h’u Rwanda hubakiye ku rubyiruko ruyubahiriza
Topics